Uko abanyamadini bazitwara amadini ya shitani naramuka yemewe mu Rwanda
Add caption |
Hashize iminsi mike Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere
(RGB) gitangaje ko hari amadini abiri
akorera shitani yasabye kwemerewa gukorera mu Rwanda.
Byabaye nk’amakuru mashya kandi atunguranye mu matwi
y’Abanyarwanda, ubusanzwe mu muco wabo bazi ko ibikorwa bya shitani ari ibibi
gusa.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritanga
uburenganzira busesuye bwo gusenga, ari nacyo RGB iheraho ivuga ko nta cyabuza
ayo madini kwemererwa gukorera mu Rwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Umuyobozi muri RGB
ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini, Aime Barihuta Haba
yagize ati “Babibuzwa se kubera iki? Buri muntu afite uburenganzira bwo gusenga
icyo ashaka, wowe ni wowe ureba ukavuga ngo nsenga iki, ureba niwe uvuga ngo
njye nsenga iki ni iki, undi akavuga ngo iki ni shitani bitewe n’imyememerere
ye.”
Byatumye IGIHE iganira n’abayobozi b’amadini atandukanye ,mu
Rwanda, bavuga uko bumva bazakorana n’idini rya shitani, ubusanzwe ayo madini afata nk’umwanzi wabo ukomeye.
“Shitani ntabwo tuyitinya na Yezu yayitsinze
ku musaraba” Kiliziya Gatolika
Kiliziya gatolika ni rimwe mu matorero yageze mu Rwanda
mbere, ndetse na n’ubu bigaragarira mu bayoboke benshi ifite.
Rishingiye ku myemerere ya gikrisitu nk’uko n’andi madini menshi
mu Rwanda ariyo myemerere afite.
Mu kiganiro IGIHE
yagiranye n’Umuvugizi wa Kliiziya Gatolika mu Rwanda Musenyeri Phillipe
Rukamba, yavuze ko Leta ikwiye kureba inyungu idini ya shitani ifitiye Abanyarwanda, ariko avuga ko nta n’ubwoba
ibateye.
Yagize ati: “ Leta ni ukureba abo bantu barashaka kugeza iki
ku Banyarwanda. Leta nibemerera,
sinakubwira ngo tuzakora iki, ariko ni ukubireba.Ntabwo tubatinya kuko shitani
tuyirwanya buri munsi kandi na Yezu yayitsinze ku musaraba.”
Rukamba avuga ko RGB nibatumira mu nama y’abanyamadini
bazagenda kandi bakicarana n’abo bakozi ba
shitani.
“Niba bakorera
shitani, twe siyo dukorera, ntitwakorana”ADPR
Rev Past Sibomana Jean, Umuvugizi w’Itorero ADEPR yavuze ko
nta byinshi yavuga ayo madini ataremerwa, gusa ngo ntibashobora gukorana .
Yagiz ati: “Niba bakorera satani, twe siyo dukorera, urumva
rero ntitwakorana.” Abajijwe niba nta bwoba ko ayo madini yabatwara abayoboke,
yavuze ko abashaka kugenda bazagenda bagasigarana n’ababishaka.
“Turamutse dusanze
bagamije gusenya, tuzafatanya n’abandi kubamagana” Islam
Urebye idini ya Islam niyo ifite imyemerere isa n’aho
itandukanye gato n’iy’andi madini mu Rwanda, kuko yo igendera ku gitabo
gitagatifu ‘Korowani’ mu gihe andi madini hafi ya yose agendera kuri Bibiliya.
Umuyobozi wungirije w’umuryango
w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) Sheikh Omar Sulaiman Iyakaremye aganira na IGIHE
yavuze ko nta kiza shitani igira, kubw’ibyo ngo ibikorwa by’ayo madini ni ukubikurikiranira
hafi igihe baba bemerewe gukorera mu Rwanda.
Yagiz ati “Twebwe nk’umuryango wa Islam,
urumva niba turwanya shitani twashyigikira uyikorera? Benshi bazi ko shitani
ari mbi, ni umwanzi. Nibemererwa tugatumirwa mu nama, ni Leta izaba
yabahamagaye si twebwe. Tuzaganira iterambere ariko turamutse dusanze bagamije
gusenya, tuzafatanya n’abandi kubamagana.”
“Njye
sinzicarana na shitani, ababzanya bzicarane nayo ariko njye ntibishoboka” Bishop
Rugagi
Umushumba mukuru w’Itorero Redeemed
Gospel Church rikorera mu Rwanda Bishop Innocent Rugagi we avuga ko adateze kwicarana n’abakorera shitani igihe cyose bazaba
bemerewe gukorera mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize
ati: “Tuzi ko akazi ka satani ari
ukwica, kwiba no kurimbura. Niba bayemereye, ni ukuvuga ngo bemeye n’ibikorwa
byayo.Leta izabyirengere.Ni nko gufata umurozi ukamushyira iwawe, ngo kuko
ntacyo azantwara reka muzane, ariko azica n’abandi”
RGB isanzwe itumira inama n’abanyamadini
bakaganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere. Bishop Rugagi we avuga
ko atazasubira muri izo nama igihe cyose zizaba zatumiwemo abakozi ba satani.
Yagize ati: “Njye Bishop Rugagi ntabwo nzicarana
na satani muri iyo nama.Bibiliya ivuga ko nta mucyo ubana n’umwijima, bo
bazicarane n’abo bakozi ba shitani, natwe abakozi b’Imana badutumire mu nama
yacu.”
“Nibadutumira n’umukozi
wa satanai nzajyayo, ariko sinzatumira shitani iwanjye” Rev Past Antoine Rutayisire
Rev Canon Antoine Rutayisire umushumba w’Itorero Angilikani
Paruwasi ya Remera, ni umwe mu banyamadini b’inararibonye mu Rwanda.
Avuga ko kwemerera idini rya shitani mu Rwanda abifiteho
impungege, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo
rizaba rikora bakurikije uko bazi cyangwa bumva shitani ikora.
Yagize ati “Nibura
bizadufasha kumenya abayisenga (shitani)
tubirinde, ariko icyo nanjye mfiteho ikibazo ni uburyo bazajya bakora.Nibamara
kubaha uruhushya, Polisi ni ukubacungira hafi ikamenya ibyo bakora.”
Pasiteri Rutayisire avuga ko Leta nibatumira mu nama no mu
bindi bikorwa by’iterambere azajyayo, ariko ngo we ntashobora kugira igikorwa
atumiramo umuntu ukorera shitani.
Yagize ati: “Nidutumirwa na Leta tuzajyayo. Ni nk’uko iyo
tugiye mu muganda duhurirayo n’ibisambo n’abafata ku ngufu, ariko njye nta we
nzatumira iwanjye. Wenda bazanshinje gukora segregation (ivangura) , nzamubwira
ko segregation yakozwe n’Imana yo yavuze ko nta mwijima ubana n’urumuri.”
Ubusanzwe idini ya shitani izwi cyane muri Amerika, kuko ho
ikorera ku mugaragaro ndetse hari abayobozi bayo bazwi.
Yashinzwe mu mwaka wa 1966 na Anton Szandor Lavey ari nawe
wari umuyobozi mukuru w’idini. Iryo dini rifite icyicaro Manhattan mu mujyi wa
New York. Bagendera kuri Bibiliya bise iya shitani “Satanic Bible) kandi kuba umuyoboke
wabo ntabwo bisaba kuba aza gusenga, apfa gukurikiza gusa amahame yanditse muri
iyo Bibiliya yabo.
Kuba umuyoboke w’idini rya shitani (iryo ryatangiriye muri
Amerika) ugomba kuba ufite imyaka y’ubukure hakurikijwe amategeko y’igihugu uturukamo. Ntabwo iryo dini rijya ritangaza
umubare w’abayoboke rifite, nubwo ryemeza ko abasaba kurijyamo ari benshi.
Biragoye kumenya uko ayo madini ya shitani azakora mu
Rwanda, cyane cyane mu bantu bafite imyumvire ibona shitani nk’umugome, kirimbuzi,
umwanzi w’abantu.
IGIHE
No comments: