Zari yaba agiye kwibaruka umwana wa Gatanu
Umunyamideli
Zari Hassan yaba agiye kwibaruka umwana wa kabiri na Diamond Platnumz,
azaba uwa gatanu nyuma y’abandi batatu afitanye n’umugabo wa mbere.
Mu mike ishize Diamond yatangaje ko we n’umugore we batangiye gutekereza ku buryo babyaramo umwana wa kabiri ndetse ngo atewe ishema no kwitwa umubyeyi.
Ni nyuma y’amezi arindwi Zari Hassan yibarutse imfura ya Diamond bise ‘Tiffah Dangote’. Muri iki gihe Diamond n’umugore we Zari bari i Burayi mu rugendo rw’ibitaramo uyu muhanzi yise ‘From Tandale to the world’.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ubutumwa bavuga ko Zari atwite inda ya kabiri. Byaturutse ahanini ku munyamakuru wa Cloiuds FM, Soudy Brown washyize ubu butumwa kuri Instagram buherekejwe n’amagambo asa n’ayemeza ko koko uyu mugore atwite nk’uko Bongo 5 yabitangaje.
Kuva ubwo inkuru zatangiye gucicikana hirya no hino bamwe bavuga ko ari ibinyoma ndetse ko bidashoboka ko Zari yaba atwite mu gihe hadashize n’umwaka abyaye.
Iyi nda niba Zari ayifite ni iya gatanu agiye kubyara. Asanzwe afite abana batatu yabyaranye na Ivan Ssemwanga ndetse na Tiffah wa kane yabyaranye na Dimaond.
Zari yaba agiye kwibaruka umwana wa Gatanu
Diamond ateruye umwana we Tiffah Dangote |

No comments: