Header Ads

Breaking News
recent

Uzatwitambika imbere atubuza umutekano bizamugwa nabi – Kagame

Mu rugendo rw’iminsi itatu arimo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe, 2016, Perezida Paul Kagame yijeje abaturage umutekano usesuye abasaba gufatanya n’ubuyobozi avuga ko abashaka kubuza u Rwanda umutekano bagihari, ariko ngo “uzatwitambika imbere bizamugwa nabi.”

Imbere y’imbaga y’abturage benshi bari bishimye, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye akomoza ku byo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko bateyemo imbere, birimo ubuhinzi, n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage bari bateraniye mu kagari ka Kanyundo mu mudugudu wa Mutura

Perezida Paul Kagame yavuze ko iterambere mu Rwanda ari ngombwa, kuko ngo kutagira iterambere birica.

Ati “Kutagira iterambere biravuna, ndetse birica. Kugira izo ndwara, umwanda, birica.”
Yagarutse ku mutekano, [ahanini bitewe n’igikorwa cyabaye ejo ubwo agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bateraga ku ngabo z’u Rwanda ku mupaka warwo na Congo Kinshasa], avuga ko uzatera u Rwanda bitazamugwa amahoro.

Yagize ati “Umutekano, turacyafite abashaka kuwuhungabanya, mujye muwuhana hagati yanyu abaturage ibindi mubirekere inzego zibishinzwe.”

Ati “Uzatwitambika imbere atubuza umutekano ntiyabona umwanya wabyo, uzatwitambika imbere bizamugwa nabi.”

Perezida Kagame yanenze cyane uburyo imibare y’abana b’i Rubavu bava mu ishuri yiyongera ‘ati iteye isoni sinayivuga’, ashinja abayobozi uburangare.

Ati “Harya ngo bajyaga bavuga ngo umurimo ni ubuhinzi ibindi ni amahirwe, ko ayo mahirwe muyafite kuki mutiga?”

Ku bijyanye n’iterambere Perezida Kagame yavuze ko uruganda rwa Mukamira rutunganya amata rigomba kuzura vuba, ku zindi nganda zifujwe nk’urwatunganya amakoro, abashoramari b’Abanyarwanda ubwabo cyangwa bafatanyije n’abanyamahanga kurwubaka.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku bayobozi baba bashaka kwigabiza ibibagenewe, bagatinyuka bakabivuga kuko ngo biba byavuye mu misoro batanga.
Umwe mu baturage witwa, Basenda Simeon wo mu murenge wa Kanzenze, mu kagari ka Kirerema mu mudugudu wa Shasho, yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane kubona Perezida Kagame, kandi ngo akunda imiyoborere ye.

Yagize ati “Imiyoborere ye ni myiza cyane, mfite imyaka 75, sinari nabona umuyobozi ugaburira abana ku ishuri akabaha amata bagahaga, sinari nabona umuyobozi utunga abakecuru batakibasha gukora.”

  Uzatwitambika imbere atubuza umutekano bizamugwa nabi – Kagame

No comments:

Powered by Blogger.