‘Yajyaga ambwira ko azajya mu Ijuru’ -Umufasha wa Senateri Mucyo
Uwimana Rose, umufasha wa nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yifurije umugabo we kujya mu ijuru aherekejwe n’imirimo myiza yakoze nk’uko yari yakundaga kubimubwira.
Mu mihango yo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabiriwe n’abantu benshi, abatanze ubuhamya bose barase ubutwari n’ubugwaneza bwa nyakwigendera bamusabira kuruhukira mu mahoro.
Uwimana Rose umufasha wa nyakwigendera mu buhamya bwe mu misa yo kumusabira, yavuze ko ashimira Imana yari yaramugeneye umugabo mwiza wamukundwakazaga. Yavuze ko umugabo we nyakwigendera Mucyo yari yaramwijeje ko azajya mu Ijuru.
Ati "Ndabanza gushimira Imana cyane kuba yarampaye umutware mwiza. Yampaye umugabo w’amahoro wankunze akantetesha kandi akenshi singire icyo muburana. Twajyaga tuganira ku bintu bijyanye n’Imana cyane kuko yarayikundaga akambwira ati umva Mama Thierry, niba ijuru ribaho nzarijyamo, none ndashima Imana cyane ko yamwakiriye.”
Uwimana yifurije umugabo we kujya mu Ijuru aherekejwe n’imirimo myiza yakoze ati:”Yari imfura mu mfura, yicishaga bugufi ku bantu bose, agakunda igihugu agakunda bose adatoranyije, ibyo ni bimwe mu byamuranze. Igendere uruhukire mu mahoro abawe twese tuzaguhoza ku mutima kandi tuzagukumbura imirimo yawe myiza niguherekeze ikugeze mu ijuru kwa Jambo iwabo wa twese.
Abana ba nyakwigendera uko ari bane Mucyo Thierry, Mucyo Clement, Mucyo Kelly na Mucyo Herve bavuze ko kubura umubyeyi bibabaza kandi ko nabo byababaje cyane, by’umwihariko kuri Papa wabo Mucyo wabareze neza.
Mucyo Jean De Dieu wari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena. Yitabye Imana tariki ya 3/10/206 anyereye ku madarage azamuka agana mu biro bye.
No comments: