Perezida Kagame agiye gusura igihugu aherukamo ataratangira kuyobora u Rwanda
Perezida Kagame aheruka gusura Cuba mu myaka isaga 30 avuyeyo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ateganya kugenderera igihugu cya Cuba kiri ku mugabane wa Amerika, mu birwa bya Caraibe, igihugu yavuze ko aherukamo mu myaka isaga 30 ishize mbere yuko ahabwa inshingano zo kuyobora igihugu cy’u Rwanda.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje nyuma y’inama y’aba Minisitiri yateranye ku wa kabiri tariki 29 Werurwe 2016, inama yemeje ko Gregory Biniowsky, ahagararira inyungu z’u Rwanda mu gihugu cya Cuba.
Gregory Biniowsky washinzwe inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu, asanzwe ari umunyamategeko ufite inkomoko mu gihugu cya Canada ariko akaba amaze imyaka isaga 20 akorera kandi aba muri Cuba.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Kagame yavuze ko yitegura gusura igihugu cya Cuba, nyuma y’imyaka 29 cyangwa 30 avuyeyo.
Iby’umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Cuba ntibyakunze kumvikana cyane, ariko byitezwe ko ushobora kuba ugiye gutera intambwe ishimishije bitewe n’uko uretse kuba u Rwanda rwashyize umuntu uhagarariye inyungu zarwo muri iki gihugu, Cuba nayo yagize Antonio Luis Pubillones Izaguire, Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda.

No comments: