Header Ads

Breaking News
recent

Urubanza rw’abashinjwa gukorana na ISIS rwashyizwe mu muhezo

Abari baje gukurikirana urubanza rw'abakekwaho gukorana ISIS basohoka mu cyumba cy'iburanisha (Ifoto/Hitimana M)
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwashyize mu muhezo urubanza rw’itsinda ry’abantu 17 bakurikiranweho gukorana n’umutwe w’iterabwoba kwa leta ya kislamu (ISIS)

Kuri uyu wa Gatatu nibwo aba Bayisilamu bagejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera .
Umucamanza yahamagaye mu mazina, umwe umwe, ahamagara abantu 18 barimo izina rya Mohammed Mugemangango warashwe na Polisi, ashinjwa gukorana na ISIS.

Bagiye imbere y’Inteko iburanisha, bahita bakurwamo amapingu, hagaragara abavoka bane , ariko buri wese afite abo yunganira barenze umwe.

Na mbere y’uko iburanisha ritangira, ku rukiko hakajijwe umutekano mu buryo butandukanye n’abandi basivili babaga bagiye kuburana, no kwinjira mu cyumba cy’iburansisha habanje gutangwa itegeko ko nta gufotora, nta no gufata amajwi.

Buri wese yinjiye mu rukiko asatswe bihagije, n’Abayisilamukazi bazaga bambaye imyenda ibapfutse mu maso, n’imyenda minini cyane, abapolisikazi bagakoramo hose ahashoboka.

Ubushinjacyaha bugifata ijambo bwasabye ibintu bibiri mbere y’uko urubanza rutangira, birimo kimwe cyo kuba urubanza rwashyirwa mu muhezo , bwemeza ko iperereza rigikomeza kandi hari impamvu z’umutekano w’igihugu.



Uretse iki, bwanasabye ko abari imbere y’ubutabera bakuramo imyamabaro ibahisha amasura. Ibi bwabisabye abaregwa harimo abambaye ingofero za kiyisilamu, n’abakobwa batatu bari muri iri tsinda bambaye hijabu.

Umucamanza yabajije buri umwe niba bemere kuburanira mu muhezo cyangwa bashaka mu ruhame, abenshi bahitamo ko rwabera mu ruhame ngo n’imiryango yabo imenye neza ibyo bashinjwa.

N’abavoka bunganira bamwe basabye ko kuba ababuranyi basaba kuburanira mu ruhame babyemererwa, ariko na none ubushishishozi bw’urukiko rukaba rwafata icyemezo rukurikije ibyo Ubushinjacyaha busaba.
Umwe mu bavoka yanasabye ko rwaburanishirizwa mu ruhame, kuko igihe cyo kujya mu mizi kitaragera.

Urukiko rumaze kumva ababuranyi rwafashe icyemezo ko ruburanishwa mu muhezo, kandi ko n’abafite impungenge ko imiryango yarwo itazarukurikirana ko bazishira, ko isomwa ryarwo ryo rizaba mu ruhame.

Ruhita rutegeka ko abantu bari buzuye icyumba basohoka, hagasigara ababuranyi n’abashinzwe umutekano.

Ibikorwa bya ISIS mu Rwanda byumvikanye nyuma y’iraswa rya Mugemangango

Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda, muri Gashyantare, irashe Mohammed Mugemangango wakekwagaho iterabwoba no kwinjiza Abanyarwanda mu mutwe w’iterabwoba wa ISIS, yavuze ko hari abatawe muri yombi bakekwaho gufatanya nawe.

Bamwe mu bagize imiryango yabo bavuganye na Izuba Rirashe, bavuze ko mu mizo ya mbere batabashaga kubasura, ariko ubu bazi aho bafungiye kandi banabasura. Bakagaragaza ariko ko bifuzaga gukurikirana urubanza rwose uko rwakabaye.

Ku byerekeye ibikorwa by’umutwe w’intagondwa wa Kiyisilamu, Perezida Kagame yavuze ko no mu Rwanda byahageze.

Mu cyumweru gishize ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Rubavu, Perezida Kagame yagize ati“Ejo bundi aha havutse ibindi bintu sinzi wenda niba abantu bashobora kuba bataribisonuriye ku mugararo, reka mbivuge. Havutse umwana umwe nibwo twaje kumenya ko ibintu bishobora kuba bifite imbaraga no mu Rwanda ndetse bidasanzwe, umuntu umwe mu ngabo zacu, umwana w’Umuyisilamu; abasikare bakorana na we batwaraga nk’umwe n’abo bakorana, rimwe baza kuzinduka afata imbunda arasa bagenzi be ntacyo bapfuye. Ntibatonganye, ntawamugiriye nabi, ntawamuvuze, abantu bamutwara nk’uko batwara abandi, arahindukira arasa abasirikare bagenzi be. Byabereye muri Centrafrique aho bari batabaye mu kurinda amahoro y’icyo gihugu, bagenzi be babonye amaze kurasa baginze be na bo baramurasa.”

Mu iperereza ryakurikiyeho, Perezida Kagame yavuze ko byagaragaye ko amatwara ya ISIS yatangiye no gucengezwa no mu Rwanda.

Yagize ati“Tugiye gukurikina ni uko mu matelefone n’impapuro yari abitse, twasanze ari muri ba bandi biga ngo amabwiriza y’idini cyangwa imyemerere y’ubwoko ntarumva neza. Gusa byamugiyemo arabyumva, arabyigishwa ko agomba kwica utameze nka we cyangwa batemeranya na we mu buryo bw’imyumvire.
 Twaje gusangamo imyumvire yavuye hanze, aho abantu bava hanze bakigisha amatwara y’idini hano mu Rwanda.”

Ingingo ya 37 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ivuga k’ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere, ibuza ivangura ry’amadini.

Igira iti “Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko. Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko.”

Abashinjwa gukorana ISIS batwarwa mu modoka zabugenewe za Polisi y'Igihugu (Ifoto/Hitimana M)
Abashinjwa gukorana ISIS batwarwa mu modoka zabugenewe za Polisi y’Igihugu (Ifoto/Hitimana M)
 
Amerika yinjiye mu kibazo cy’uwaketsweho gukorera ISIS warashwe na Polisi y’u Rwanda 

No comments:

Powered by Blogger.