Dr Mukankomeje yasabye kuburana adafunze
*Mukankomeje avuga ko ibyaha yabwiye mu bugenzacyaha byahindutse mu bushinjacyaha,
*Avuga ko ibyo yaregwaga bitari gutuma afungwa,
*Arasaba kurekurwa akaburana ari hanze, urubanza ruzasomwa tariki 1 Mata 2016.
Dr. Rose Mukankomeje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe, yagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge saa tatu ahita ajyanwa muri casho, aho yamaze amasaha menshi ahatwa ibibazo mbere yo kujyanwa mu cyumba cy’iburanisha.
Yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, saa tatu za mu gitondo (9h00 a.m) nyuma y’iminota 10 ajya kubazwa ari kumwe n’abunganizi babiri, iryo bazwa ryamaze igehe kirekire kuko saa munani n’iminota 10 nibwo yazanywe mu cyumba cy’iburanisha.
Imbere y’imbaga y’abantu benshi cyane, n’abanyamakuru bakurikiranye uru rubanza bitewe n’uko uregwa ari umuntu ukomeye, Dr Mukankomeje yabajijwe umwirondoro we, avuga ko yavukiye ku Kibuye (Karongi) tariki ya 10/10/1957.
Urukiko rwamusubiriyemo ibyaha aregwa bijyanye no kumena amabanga y’akazi no kuburira abakekwaho ibyaha.
Mukankomje yaburanaga asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, avuga ko ibyaha yaregwaga agifatwa bitandukanye n’ibyo yabwiwe ageze mu bushinjacyaha.
Yaburanye kandi avuga ko ibyaha yaregwaga bidafungirwa, ahubwo bitangirwa ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugeza ku Frw 500 000.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta makosa yabayeho kuba Mukankomeje yakurikiranwa ku byaha binyuranye n’ibyo yabajijwe mu bugenzacyaha, kuko ngo imbere y’ubugenzacyaha yabazwa kuri ibi, mu buhinjacyaha akaregwa biriya.
Dr Rose Mukankomeje yafashwe tariki ya 20 Werurwe 2016, afungiye kuri Station ya Polisi ya Kicukiro.
Mu gihe cy’Isaha urubanza rwamaze, Mukankomeje yahakanye ibyaha…
Ubushinjacya bwavuze ko bugishakisha umuntu wahaye Dr Rose Mukankomeje amakuru iperereza riri gukorwa bigatuma ngo aburira Bisamaza, none uyu byarangiye atorotse ubutabera.
Bisamaza Prudence yakunze kugarukwaho cyane n’ubushinjacyaha, aho bwashinjaga Dr Rose Mukankomeje kuba yaramuburiye akamubwira ko telelefoni ye yumvirizwa ko akwiye kureka Dossier y’uwitwa Murenzi Sostene.
Bisamaza ubushinjacyaha n’Urwego rw’Umuvunyi bari basabye ko yakumvirizwa kubera ibyo yari akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwumvisha abari mu rubanza amwe mumagambo Dr Rose Mukankomeje yavuganye na Bisamaza amubwira ko hari abantu bari kumugendaho, ko we yamugira inama nk’umuvandimwe.
Rose yabwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma abangamira iperereza ryarimo gukorwa n’ubushinjacyaha kuko ngo atari umukozi w’izo nzego zombi.
Mukankomeje yavuze ko arekuwe atatoroka kuko ngo atuye kandi yakoze imirimo ikomeye mu gihugu.
Dr Rose Mukankomeje Ubushinjacyaha bwamusabiye gukirikiranwa afunze kubera uburemere bw’ibyaha aregwa.
Mu byo aregwa harimo kumena amabanga y’akazi ndetse no gutuka igihugu, gusa Mukankomeje avuga ko mu magambo yavuze nta gutuka igihugu byabayeho.
Ubushinjacyaha bukavuga ko aramutse arekuwe yakwica iperereza kuko rigikomeje ko kandi hari n’abandi bantu batarafatwa.
Umwunganira mu mategeko yahise asaba urukiko ko umukiliya we yarekurwa ngo kuko ari umuntu utatoroka, wakoze imirimo ikomeye mu gihugu harimo kuba ari Umuyobozi Mukuru wa REMA, ikindi akavuga ko yabaye Vice Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gihe kigera ku myaka itandatu (6).
No comments: