Umukecuru yatakambiye Kayirebwa amusaba kugaruka gutura i Kigali
Kabazayire afite imyaka 76 y’amavuko, atuye muri Canada mu Mujyi wa Vancouver kuva mu mwaka wa 1992. Mu myaka yose amaze atuye muri Canada ngo yari ataragaruka i Kigali.
Kayirebwa yakoreye igitaramo kuri Hôtel des Milles Collines mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2016 mu Mujyi wa Kigali. Cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki mu ngeri ziganjemo abakuze n’abasheshe akanguhe.
Kabazayire, ni umwe mu b’imvi z’uruyenzi witabiriye iki gitaramo. Ubwo cyari kigeze ahasatira umusozo, Kabazayire yiyunze ku babyinaga indirimbo za Kayirebwa, asoza ahobera uyu muhanzi ndetse asaba ijambo ngo amuvuge ibigwi.
Mu byo Kabazayire yavuze yibukije Kayirebwa ko nta heza azatura hazaruta u Rwanda ndetse ngo bizatera benshi ishema kumubona atuye mu gihugu cye.
Yagize ati “Ni ukuri ufite inganzo, uri umuhanga […] Ndakwinginze ngwino na we uture i Kigali, uzagaruke ube hano. Hari abasaza beza, hari ubuyobozi bwiza, ibintu byose biri ku murongo. Ndabigusabye kandi uzabyubahirize.”
Kayirebwa yamusubije mu magambo make ati “Nuko, uratuvugiye twese. Urakoze!”
Uyu mukecuru yabwiye IGIHE ko impamvu nyamukuru yatumye asaba Kayirebwa kugaruka mu Rwanda, ngo ni uko amubonamo icyitegererezo kuri benshi ndetse ngo kuba atuye ishyanga hari abashobora kuba babibonamo ikimenyetso cy’uko aho avuka hadatekanye.
Ati “Nonese abamubonayo bakeka ko mu Rwanda bimeze bite? Ni umuhanzi ukomeye, abato baramushaka ngo abigishe ubuhanzi. Namusabye ko ava iriya akaza gutura i Kigali, bizanezeza benshi.”
Kabazayire ngo amaze imyaka 24 hanze y’igihugu, yaje mu Rwanda kugira ngo yifatanye n’Abanyarwanda muri Mata 2016 ubwo Isi izaba yibuka Abatutsi bazize Jenoside.
No comments: